Ururimi rwoshywa n'urundi (1) :

Rimwe umunsi w'ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n'umugore bari bamaranye imyaka myinshi.

Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n'amahirwe menshi.

Ariko se ugira ngo urwo rugwiro rwarawushoje? Byabara karihalya.

Ikije guhungabanya icyo kiganiro cyari cyuje ituze kije kuba iki? Reka wiyumvire.

Henga imbeba bubeba igire itya iti «tururururuuuu!» ibace hagati, yanduruke. Batangira kuyiha urw'amenyo bariyamirira cyane karahava, baraseka, barakwenkwenura, sinakubwira!

Aho bazanzamukiye umugore ati «iriya mbeba nahoze nyibona muri iriya mfuruka y'epfo»
Umugabo ati «oya, imbeba iturumbutse mu mfuruka ya ruguru, ni ho nahoze nyirora isereganya.»

Umugore ati rwose iturutse hariya hepfo!
Umugabo ati «rwose waroye nabi iturutse haruguru.»
Umugore ati «Ubundi ndakuzi nta cyo ujya wemera, wakwemeye ko nayibonye neza!»
Umugabo ati «n'ubundi ni uko abagore mwabaye mujya impaka za ngo turwane!»
Undi ati «aha wenda ni ibyawe wava aho uhakana ko mvuga ukuri ngo» «ni ay'abagore!»
Umugabo ati «ndakuzi.»
Umugore ati «ndakuzi ali jye.»

Si bwo umwe azirimukiwe! Si bwo undi afashe ubushungu,Si bwo bashunguranye ubwo! ye ngaho, ye nguko, ruri hasi hejuru!

Umwe ati «urushyi nturuzira.»
Undi ati «ngiyo inkoni,
umva umugeri,
umva igipfunsi!»

Nuko barakomeza baragundagurana, amaherezo baza gukizwa na mbuga!

Kuva uwo mugoroba barasirika ntihagira uwongera kuvugisha undi.

Burira buracya, bakirakaranyije, burongera burira! ../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Ururimi rwoshywa n'urundi (2) ..